Rayvanny yishimiye iherezo ry'inzigo ya Diamond na Harmonize

Rayvanny yishimiye iherezo ry'inzigo ya Diamond na Harmonize

 Mar 15, 2024 - 22:42

Umuhanzi Rayvanny yagaragaje amarangamutima yatewe nuko bagenzi be Diamond Platnumz na Harmonize barangije kwiyunga nyuma y'imyaka badacana uwaka.

Nyuma y'iminsi mike bigaragaye ko umwuka mwiza waba wagarutse hagati ya Harmonize na Diamond Platnumz wahoze ari bosi mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi Record, Rayvanny babanye muri iyo nzu,  yagaragaje ko yabyishimiye cyane.

Kuri uyu munsi Harmonize yagiriyeho isabukuru y'imyaka 30 y'amavuko, Rayvanny yashyize ifoto ye na Diamond kuri Instagram, amwifuriza isabukuru nziza ndetse anavuga ko yishimiye kubona amahoro hagati yabo.

Yagize ati "Buri ntambwe umuntu atera agera ku byiza, iba ifite aho yahereye. Ariko nk'abantu ntidushobora kudakoserezanya cyangwa kutumvikana bijyanye n'ubuzima bwa buri munsi tubamo. 

Diamond Platnumz na Harmonize bashyize iherezo ku nzigo yari hagati yabo 

"Ntabwo byari ngombwa gushyiraho iyi foto ku munsi w'amavuki wawe, ariko nayishyizeho kuko nishimiye kubona amahoro mu muryango wange(Diamond na Harmonize). Isabukuru nziza Konde Boy! Ryoherwa n'umunsi wawe."

Diamond Platnumz na Harmonize bari bamaze imyaka isaga itandatu badacana uwaka, kuva uyu musore yasohoka muri Wasafi Records ndetse akagenda batameranye neza.

Gusa mu minsi ishize, Harmonize ubwo yari mu gitaramo yatangaje ko yashyize ibyamutandukanyaga na Diamond ku ruhande, ndetse akaririmba indirimbo bakoranye ibitero byose, mu gihe yaririmbaga igitero cye gusa.

Ku wa Gatatu w'iki Cyumweru, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Diamond na Harmonize bari kumwe mu birori byari byateguwe na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hasasan i Dar es Salaam, ibintu byanejeje abakunzi babo.

Harmonize na Diamond baba barangije kwiyunga nyuma y'imyaka irenga ine