Rayvanny arimo gutakamba

Rayvanny arimo gutakamba

 Jul 7, 2024 - 16:31

Umuhanzi wo muri Tanzania Rayvanny ari gusaba imbabazi abakunzi be bo muri Canada yatengushye ntabataramire, icyakora akabaha isezerano.

Raymond Shaban amazina nyakuri y'umuhanzi Rayvanny ukomoka mu gihugu cya Tanzania, arasaba imbabazi abakunzi be nyuma y'uko abatengushye ntabataramire nk'uko byari byitezwe.

Abafana yatengushye, akaba ari abo muri Canada byumwihariko mu mugi wa Toronto yari gutaramiramo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2024.

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaye yinubira ko abafana be babujijwe kwinjira ahagombaga kubera icyo gitaramo, ndetse n'ababashije kwinjira ntibemererwe kugaruka mu gihe babaga basohotse.

Nyuma y'ibyo byose, Rayvanny yasabye imbabazi abafana baje muri iki gitaramo anabizeza ko azavugana n’abateguye iki gitaramo kugira ngo abashakire undi munsi, ndetse ngo abari byishyuye amatike bazayinjiriraho uwo munsi, agaragaza ko kuba atagaragaye bitamuturutseho.