Priyanka Chopra yahishuye icyamuteye kwizigamira intanga ngore amaze kuzuza imyaka 30

Priyanka Chopra yahishuye icyamuteye kwizigamira intanga ngore amaze kuzuza imyaka 30

 Jul 27, 2025 - 21:18

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Dax Shephard mu kiganiro Armchair Expert, Priyanka Chopra w’imyaka 43, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kubika amagi y’uburumbuke bwe kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze adasiganwa n’igihe cyangwa ubuzima bw’urukundo.

Uyu mugore w'Umuhinde ukundwa n'abatari bake muri sinema kubera ubwiza bwe n'ubuhanga afite muri uwo mwuga, aganira n'itangazamakuru yagize ati:“Nabitse amagi yanjye mfite imyaka 30. Ibyo byampaye amahoro n’ubwisanzure bwo gukomeza kwiruka inyuma y’intego zanjye.

Nifuzaga kugera ku rwego runaka mu mwuga wanjye. Icyo gihe kandi sinari nigeze mpura n’umuntu numvaga twabuarana, kandi sinabonaga n’aho byaturuka.

Maze kugira imyaka 35, mama wanjye akaba n’umuganga w’indwara z’abagore n’uburumbuke yarambwiye ati: ‘Nugira imyaka 36, uzabikore."

Chopra yahaye ubutumwa bukomeye abakobwa bakiri bato, abasaba gutekereza ku kubika amagi yabo hakiri kare, kuko ubushobozi bwo gusama bugabanuka cyane uko imyaka yiyongera.

Yagize ati:“Nabwiye inshuti zanjye z’abakobwa bose bakiri bato ko isaha y’umubiri ari impamo. Birushaho kugorana gusama nyuma y’imyaka 35, ndetse no kwihanganira gutwita kugeza igihe cyo kubyara. Ibi biba ingorabahizi cyane cyane ku bagore bamara ubuzima bwabo bwose mu kazi.

Ariko ubu buvuzi bugezweho buri ku rwego ruhanitse cyane. Iki ni kimwe mu bintu by’ingirakamaro umuntu yakwikorera. Wikuraho igitutu cy’isaha y’umubiri, ugakomeza gukora akazi igihe ushaka, kuko amagi yawe aba akiri ku myaka wayabikiyeho.”

Yakomeje avuga ko ubwo yashyingiranwaga n’umuririmbyi Nick Jonas mu 2018, yari afite inyota yo kugira umwana. Gusa ikibazo cyari uko umugabo we icyo gihe yari akiri muto – afite imyaka 25, bikaba bitari byoroshye kumvikana kuri icyo cyemezo.

Chopra yavuze ko yifuzaga kubyara mu buryo busanzwe, ariko bikanga. Bityo we na Nick bahisemo gukodesha umugore wundi wo kubatwikirwa, bakoresheje amagi Chopra yari yarabitse, aterwa intanga za Nick, bituma babyara umwana w’umukobwa bise Malti Marie mu mwaka wa 2022.

Chopra yamamaye muri filime zitandukanye zirimo Heads of State, Quantico, Baywatch, Krrish, Bajirao Mastani, The Matrix Resurrections, Barsaat, na Teri Meri Kahaani, mu gihe umugabo we Nick Jonas agaragara muri Jumanji: Welcome to the Jungle, Camp Rock, na Careful What You Wish For.

Uretse Priyanka Chopra, hari n’abandi bantu b’ibyamamare batandukanye bigeze kubika amagi yabo y’uburumbuke, barimo Kourtney Kardashian, Olivia Munn, Halsey, Rita Ora, Paris Hilton, ndetse na Sofia Vergara wamamaye muri filime ya Modern Family.

Kubika amagi y’uburumbuke ni iki?

Kubika amagi y’uburumbuke (cyangwa Egg Freezing mu Cyongereza) ni uburyo bwa kiganga bufasha abagore gukomeza kugira amahirwe yo kuzabyara nubwo baba bageze mu myaka yo gucura.

Muri ubu buryo, umugore akurwamo amagi akabikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rihambaye ( vitrification), maze akabikwa igihe kirekire, maze igihe umugore azaba ashaka kubyara, ayo magi agaterwa intanga agashobora gutera inda.

Ibi bikunze gukorwa n’abagore bashaka kwihutira kwiyubaka, kurangiza amashuri, gukora akazi, bafite ibibazo by’ubuzima cyangwa batarabona abo babana. Biba nk’uburyo bwo kwirinda kugabanuka k’uburumbuke buterwa n’imyaka.

Priyanka Chopra yasobanuye impamvu yazigamye intanga ngore ze amaze kuzuza imyaka 30

Priyanka yavuze ko yashatse kubyarana n'umugabo we mu buryo busanzwe bikanga!