Police FC y'abakinnyi 10 yaguye Miswi na Rayon Sports ku munsi wa 25 wa shampiyona

Police FC y'abakinnyi 10 yaguye Miswi na Rayon Sports ku munsi wa 25 wa shampiyona

 Apr 30, 2022 - 11:20

Ku munsi wa 25 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, Rayon Sports yananiwe gutsinda Police FC yasoje umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga.

Yari imikino y'umunsi wa 25 wa shampiyona yari yakomeje kuri uyu wa Gatandatu ahari hateganyijwe imikino itatu, nyuma y'imikino itatu yabaye ku wa Gatanu ndetse n'indi izaba ku Cyumweru.

Umukino wari ukomeye kurenza iyindi ni umukino wabereye i Nyamirambo aho Police FC yari yakiriye Rayon Sports. Umukino ubanza Rayon Sports yatsinze Police FC igitego kimwe ku busa.

Kuri uyu munsi Rayon Sports yari yahinduye cyane ku bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga, abenshi bakavuga ko yababikiye umukino w'igikombe cy'amahoro uzaba ku wa kabiri iyi kipe izaba  yasuye Bugesera.

Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame, Usengimana Faustin, Rutanga Eric, Sibomana Abouba, Nsabimana Eric, Ngabonziza Pacifique, Twizerimana Martin, Ntirushwa Aime, Iyabivuze Osee, Hakizimana Muhadjili na Ndayishimiye Dominique.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga: Kizera Olivier, Kwizera Pierre, Niyigena Clement, Mujyanama Fidel, Nsengiyumva Isaac, Ndizeye Samuel, Nishimwe Blaise, Rudasingwa Prince, Mugisha Franscois na Mael Dindjeke

Ikipe ya Police FC niyo yabonye igitego mbere cyatsinzwe na Rutanga Eric ku munota wa 11, ku mupira yahawe na Iyabivuze Osee nawe wakiriye umupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjir mu ntera ndende.

Ku munota wa 14 gusa nibwo Rudasingwa Prince yatsinze igitego cya Rayon Sports cyo kwishyura, nyuma y'akazi gakomeye kari gakozwe na Mael Dindjeke.

Rudasingwa Prince yishyuriye Rayon Sports igitego(Image:Rwanda Magazine)

Amakipe yombi yakinnye iminota yose isigaye ananirwa kubona igitego cya kabiri ariko Rayon Sports mu gice cya kabiri yagaragazaga imbaraga kurusha mu gice cya mbere, ndetse byatumye Police FC yerekwa ikarita itukura.

Ni ikarita yeretswe Twizerimana Martin Fabrice ku munota wa 69 nyuma y'ikosa yari akoreye kuri Onana wari winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbuye, nyuma y'aha abasore nka Onana bagenda bahusha ibitego, umuzamu Bakame ababera ibamba.

Indi mikino yabaye:

Gicumbi FC 1-3 Etincelles

Marines 0-0 Musanze FC

Mukura 1-1 Gorilla FC