Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, hiriwe abatanga ibitekerezo biganjemo abafana b'umuziki wo mu Burundi bijunditse umushyushyarugamba akaba n'umuvanzi w'imiziki MC/DJ Phil Peter.
Ibi byose byazamuwe n'ibyabereye mu gitaramo cy'umuhanzi Yago yakoreye Camp Kigali mu ijoro ryashize, aho yamurikaga album ye ya mbere yise 'Suwejo'.
Umuhanzi Double Jay wari mu baririmbye muri iki gitaramo, yagiye ku rubyiniro mu banyuma ariko aza kubaho atabyishimiye kuko yaje gucurangirwamo indirimbo bikaba ngombwa ko ahagarika kuririmba.
Nyuma y'uko abenshi bateraga amabuye Phil Peter wari DJ muri iki gitaramo, uyu muvanzi w'imiziki wari n'umushyushyarugamba yatangaje uko ibi byose byagenze n'icyabiteye.
Double Jay na Kirikou ntibabonye umwanya uhagije wo gushimisha abakunzi babo
Phil Peter yavuze ko ibi byatewe n'uko amasaha yo gufunga igitaramo yarimo yegereza, ndetse akaba ari amabwiriza yahawe n'abateguye iki gitaramo.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Thread, Phil Peter yagize ati:''Jay yatinze kuva ku rubyiniro, uwateguye igitaramo yantegetse gushyiramo indirimbo itari iye kugira ngo umuhanzi aveho; Ureberera inyungu ze(Manager wa Double Jay) yantutse ibitutsi bikomeyecyane adahagarara, kugeza aho kwihangana binaniye ndamanuka njya gutabaza kugira ngo bamushyire kure yange dukomeze.''
Phil Peter yakomeje ati:''Nta kindi kirenze! Nkunda ndetse ndetse nshima cyane ibyo bariya bahungu bakora, ariko igihe, imitegurire ndetse na manager wabo nibyo byabaye imbarutso ya byose.
''Naho ubundi nta kibazo na kimwe mfitanye nabo. Ni ngewe ubwange wagiye kubisabira indirimbo muri backstage9aho bitegurira) kandi ako ni akazi ka manager wabo cyangwa se ushinzwe backstage.''
Double Jay na Kirikou Akili ni abahanzi babiri b'abarundi bari ku rutonde rw'abarafasha Yago kumurika album ye, ariko byarangiye aba bombi batabonye umwanya uhagije wo gususurutsa abakunzi babo ku bw'ikibazo cy'amasaha.
Phil Peter niwe wari DJ ndetse akaba na MC muri iki gitaramo
