Aya mabwiriza y’imbabazi yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Ukuboza 2025, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, George Simbachawene.
Yavuze ko Perezida Samia yakoresheje ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 45(1)(a)-(d) y’Itegeko Nshinga ryo mu 1977.
Mu mfungwa zahawe imbabazi, 22 barekuwe burundu bakaba batangiye urugendo rwo gusubira mu buzima busanzwe guhera kuri uyu munsi. Abandi 1,014 bo bagabanyirijwe igihano, bityo bakazakomeza kurangiriza igice gisigaye cy’ibihano byabo muri za gereza.
Minisitiri Simbachawene yavuze ko iki gikorwa kigamije gukemura ikibazo cy’ubucucike muri gereza, ndetse no guha icyizere gishya infungwa zagaragaje imyitwarire myiza n’icyerekezo cy’impinduka.
Yongeyeho ko imbabazi za Perezida Samia ari igikorwa cy’abanyamahoro kigamije gufasha abari bafunze gutangira ubuzima bushya no kongera kubaka ejo heza.
Yasobanuye kandi ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kunoza urwego rwo gutunganya, no gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kurengera imibereho y’imfungwa mu gihugu.
Izi mbabazi zije zunganira gahunda za Leta zo kunoza imiyoborere myiza n’ubutabera, ndetse no gutanga umusanzu mu kubaka sosiyete ishingiye ku bwiyunge, impuhwe n’iterambere rusange rya Tanzania.
