Perezida Putin yeretse umuryango Minisitiri w'Ingabo

Perezida Putin yeretse umuryango Minisitiri w'Ingabo

 May 13, 2024 - 08:40

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yahinduriye imirimo Minisitiri w'Ingabo Gen.Sergei Shoigu amusimbuza umusivire.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024, Perezida Vladimir Putin yasohoye iteka rihindurira imirimo Minisitiri w'Ingabo Gen. Sergei Shoigu wari umaze kuri aka kazi imyaka 12 amusimbuza Andrey Belousov wari usanzwe ari inzobere mu bukungu.

Umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yatangaje ko Gen. shoigu azaguma mu kanama gashinzwe umutekano mu Burusiya ndetse akaba azaba n'umunyamabanga w'aka kanama aho azasimbura Nikolai Patrushev wari ushinzwe urwego rw'ubutasi FSB nawe wahawe indi mirimo.

Perezida Vladimir Putin yahinduriye imirimo Minisitiri w'Ingabo Sergei Shoigu 

Peskov yakomeje atangaza ko impamvu Putin yahisemo Belousov, ari uko mu ntambara bamaze imyaka irenga ibiri barwana muri Ukraine, hakenewe umuntu uzana udushya ku mirongo y'urugamba, aho avuga uzazana agashya ari we uzayitsinda, bityo ko bari bakeneye uyu mugabo.

Gen. Shoigu kandi, akaba agiye kuba Umuyobozi w'inganda za gisirikare. Ni mu gihe Shoigu akuwe mu miromo ye nyuma y'uko Timur Ivanov wari Minisitiri w'Ingabo wungirije aheruka gufungwa ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Guhera intambara y'u Burusiya na Ukraine yatangira mu 2022, impande zombi zakomeje guhindura abayobozi b'Ingabo batandukanye, aho nko muri ibi bihe Ukraine ikomeje kwirukana ikanafunga bamwe banakekwaho kwica Perezida Zelensky.

Andrey Belousov wasimbuye Gen. Shoigu ku mwanya wa Minisiteri y'Ingabo