Kwibuka28:Abanyarwanda bakomeje kunyomoza Google igikerensa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka28:Abanyarwanda bakomeje kunyomoza Google igikerensa Jenoside yakorewe Abatutsi

 Apr 9, 2022 - 09:15

Abanyarwanda barimo ibyamamare bakomeje guhwitura urubuga rwa Google rutavuga neza imibare yuzuye y’abapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse kandi ntibemeranya narwo mu kuvuga ko hatapfuye Abatutsi gusa nkuko rubitangaza.

Kuva ku itariki 7 Mata u Rwanda n’Isi muri rusange, buri mwaka bafatanya urugendo rumara iminsi 100 rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 19994, n’ubwo hakiri abakerensa ayo mateka ariko abenshi bamaze guhugurwa no gusobanurirwa ibyayo ku buryo bamaze kubigira ibyabo.

Muri iki gihe kandi abantu batandukanye bakomeje kwerekana ko bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe bigoye bamwe mu bakomeye ku Isi bamaze kwerekana ko bifatanyije n’abanyarwanda harimo igikomangoma Charles wa Wales wateye igiti mu rwego rwo kunamira Abatutsi bishwe muri 1994.

Mu gihe abantu ku Isi muri rusange bamaze kumenya agaciro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Abanyarwanda batangiye urugendo rwo guhwitura urubuga rwa Google rusanzwe rutanga amakuru binyuze kuri Wikipedia rukivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ari Jenoside y’abanyarwanda muri rusange ndetse ikanavuga ko Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bose bapfuye nyamara Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye Abatutsi bonyine.

Ikindi abanyarwanda bahagurukiye ni imibare ivugwa na Wikipedia y’Abatutsi bishwe ni uko batangaza ko ari hagati y’ibihumbi 400 na 800 kandi ukuri akaba abasaga miliyoni.

Bamwe mu byamamare barimo Mazimpaka Japhet, Niyo Bosco n’abandi batanze ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo berekana ko google ikwiriye guhindura inyito ndetse ikandika neza ku mateka ya Jenoside aho kugoreka no guca ku ruhande.

IMG_9679.jpeg

IMG_9680.jpeg

IMG_9682.jpeg

IMG_9683.jpegAbanyarwanda bakomeje gusaba ko Google yahindura inyito yahaye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)