Yavuze ko iyo Israel inikoze yaba irangije burundu inkunga yose yahabwaga na Amerika.
Mu kiganiro yasohoye mu kinyamakuru Time ku wa Kane, Trump yavuze ko atazigera yemera ko Israel yigarurira ako gace, ashimangira ko ibyo byaba binyuranyije n’amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’ibihugu by’Abarabu.
Trump yagize ati:“Ntibizabaho. Nahawe ijambo n’ibihugu by’Abarabu. Israel yaba itakaje inkunga yose iva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibyo bibaye.”
Trump, washyize imbere gahunda yo kugarura ituze mu Burasirazuba bwo Hagati, yavuze ko kwigarurira Uruhande rw’Uburengerazuba rwa Yorudani(Western Bank) bishobora gusenya ibyo yagezeho mu rugendo rwo gushimangira amahoro hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu.
Ibi bibaye mu gihe Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio na Visi Perezida J.D. Vance bari mu ruzinduko muri Israel, aho muri Yerusalemu ahari kuvugwa umuvurungano wa politiki ndetse n’ubundi bwicanyi bwongeye kubuka muri ako gace.
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora kongera amakimbirane hagati ya Israel n’abafatanyabikorwa bayo, cyane cyane mu gihe amahoro akomeje kuba inzozi muri ako karere.
Trump yavuze ko adashygikiye ko Israel yomeka agace ka Western Bank ku butaka bwayo
