Perezida Biden izabukuru zongeye kumwandagaza ubugira Gatatu-Videwo

Perezida Biden izabukuru zongeye kumwandagaza ubugira Gatatu-Videwo

 Feb 9, 2024 - 11:43

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden yongeye kwitiranya Perezida wa Misiri n'uwa Mexico, biba ubugira Gatatu mu Cyumweru kimwe, yitiranyije abayobozi b'Ibihugu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden  izabukuru zongeye kumwandagaza ubugira Gatatu mu cyumweru kimwe mu ruhame, kubera kwitiranya abakuru b'Ibihugu mu buryo bufatwa nk'izabukuru.

Kuri iyi nshuro, yongeye kwitiranya Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi na Perezida wa Mexico Andres Manuel Lopez Obrador. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yisobanura ku bivugwa ko imitekerereze ye iri hafi ndetse no kuba yarafashe nabi inyandiko za Leta z'amabanga.

Nubwo yavugaga ko ari mutaraga mu bitekerezo, ariko yahise yongera kubivanga, ubwo yagarukaga ku kibazo cyo muri Gaza, avuga ko ari kuvugana na Perezida wa Misiri kugira ngo ubutabazi bugere kubatuye Gaza, ariko yivugira Perezida wa Mexico.

Perezida Biden akomeje kutoroherwa n'izabukuru

Mu magambo ya Joe Biden ati " Ndetekereza ko mu bizi neza ko Perezida Mexico El-Sisi adashaka gufungura imipaka kugira ngo ubutabazi bwinjire. Ndi kuvugana nawe kugira ngo mwumvishe ko agomba gufungura imarembo."

Ibyo kwibeshya kwa Biden bibaye ubugira Gatatu mu Cyumweru kimwe, dore ko yaherukaga kwitiranya Perezida Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa na Francois Mitterrand wabuyoboye mu 1981-1995 akaza gupfa mu 1996.

Joe Biden w'imyaka 81 kandi, aheruka kwitiranya ba Chancellor bayoboye Ubudage Helmut Kohl wayoboye iki gihugu guhera mu 1982-1988, akaza gupfa mu 2017 na Angel Markel wayoboye guhera mu 2005-2021.

Joe Biden yitiranyije Perezida wa Misiri n'uwa Mexico

Uretse izi nshuro eshatu Joe Biden aheruka kugaragaza izabukuru, ariko kandi ntabwo ari ubwa mbere, dore ko mu minsi yashize nabwo yagiye kurira urwego rwo ku ndege biramushobera burundu.

Hari n'ikindi gihe kandi yari atwaye igare, ariko mu buryo bwasekeje benshi, ni uko ryamutuye hasi nyamara ahagaze. Ibi byose akomeje gukora, nibyo bituma abarimo Donald Trump bemeza ko ashaje atagakwiye kuyobora iki gihugu akaba akunze kumusereza amwita "Sleep Joe" kuko ngo buri gihe aba arimo gusinzira.