Abafana ba Liverpool ntabwo bashimishijwe n’amagambo y’umutoza wa Manchester City, usa n’uwabishongoyeho nyamara baratwaraga Carabao Cup ku nshuro ya 10.
Pep Guardiola yakanze ahababaza ikipe ya Liverpool
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Guardiola yagize ati: “Ndibuka ko nkihagera, Brian Kidd(umutoza wungirije) yarambwiye ati: Igikombe cya Carabao, ntukiteho, ujye ukinisha abakinnyi bato, nta muntu rwose ucyitayeho.
Sir Alex Ferguson na we yahoraga avuga ko kitarenze. Sinzi uko byagenze muriyi myaka yashize, ku buryo abantu basigaye baragikomeje nk’ibindi bikombe bikomeye!”
Liverpool yatwaraga Carabao cup ku nshuro ya 10 ikomeza kuba ikipe ya mbere ifite iki gikombe inshuro nyinshi
Guardiola yavuze aya magambo asa n’uwishongora ku bakeba be ba Liverpool, nyamara kuva yagerra mu Bwongereza mu 2016, Manchester City yaratwaye iki gikombe cya Carabao inshuro enye, mu gihe Liverpool yo yashoboye kugitwara kabiri.