Ku wa 17 Nzeri 2024, nibwo P.Diddy yitabye ubushinjacyaha bamubwira ibyaha bitatu akurikiranweho birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba.
Birimo kandi gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by'ubusambanyi. Abanshinjacyaha buvuga ko Diddy yakoresheje label ye ya Bad Boy Entertainment muri ibyo bikorwa .
Umushinjacyaha Emily Johnson yasabiye Diddy kuburana afunze kuko ngo arekuwe byateza akaga ku baturage ndetse ndetse akaba yacika n'ubutabera.
Nyamara ku rundi ruhande, umunyamategeko wa Diddy, Marc Agnifilo, yasabye ko umukiliya we yatanga ingwate y'urugo rwe ruri muri Maimi rufite agaciro ka miliyoni 50$ akaburana ari hanze.
Uyu muraperi aramutse ahanwe n'ibyo ashinjwa, yahanishwa igifungo cy'imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu.
