Paula Kajala n'ubwo afite umugabo ikintu yifuza kurusha ibindi ni ubukwe

Paula Kajala n'ubwo afite umugabo ikintu yifuza kurusha ibindi ni ubukwe

 Nov 27, 2024 - 12:14

Umunya-Tanzania w'umunyamideli akaba n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Paula Kajala, mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, yavuze ko yifuza cyane gukomeza amashuri ye vuba aha, ariko ko bibaye byiza yasubira mu ishuri amaze gukora ubukwe n'umugabo we Marioo basanzwe ababana ndetse bakaba banafitanye umwana.

Paula Kajala, yatangaje ko ateganya gusubira ku ishuri kugira ngo akomeze amasomo ye mu gihe ashimangira ko abanje kurongorwa, byaba byiza kurushaho.

Ubwo yaganiraga na Cloud Media Paula yagize ati:“Ndateganya gukomeza amashuri kandi ntegereje ko umwana wanjye Amara akura. Ndashaka gukomeza kwiga imideri kuko ni ikintu nkunda kandi ndashaka kwiteza imbere muri byo.

Byongeye kandi, yavuze ko niba Marioo ashaka kumurongora, yiteguye kubanza gushaka, hanyuma akazabona kwiga.

Icyakora, bisaba nkaho inzozi za Paula zitazatinda kuba impamo, kuko muri icyo kigani Marioo yivugiye kogahunda yo gushyingiranwa na Paula yamaze gukorwa, ku buryo umunsi uwo ari wo wose azatangaza itariki.

Yagize ati:“Turi nk’umuryango, ikibazo cy’ubukwe ni akantu gato cyane, ni uguhitamo kandi twatangiye gukurikiza amategeko, twakoze ibintu by’ibanze, igisigaye ni ukuvuga umunsi runaka dushaka.

Kurongora, gahunda irahari kuko ndamukunda, yampaye umwana mwiza, niba rero ibyo akeneye ari ubukwe, ni akantu gato cyane.”