P. Diddy yasabye ko urubanza rwe rwahagarikwa burundu

P. Diddy yasabye ko urubanza rwe rwahagarikwa burundu

 Jun 9, 2025 - 20:36

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean “Diddy” Combs yongeye gusaba urukiko rwa Manhattan ko rwatesha agaciro urubanza aregwamo cyangwa rugafugwa burundu, aho abamwunganira mu mategeko bavuga ko ibimenyetso birimo gutangwa ari ibihimbano ndetse byatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu ibaruwa yagejejwe mu rukiko n’itsinda ry’abanyamategeko ba Diddy, hagaragajwe amakosa yakozwe n’ubushinjacyaha, aho byavuzwe ko Bryana Bongolan, inshuti ya hafi ya Cassie Ventura, yatanze ubuhamya butari ukuri ku gikorwa cyabereye ku igorofa mu kwezi kwa Nzeri 2016.

Abanyamategeko ba Diddy bavuga ko umutangabuhamya, uvuga ko yabonye ibyabaye, butagomba kwizerwa kuko ubutumwa bugufi bwerekana ko ibyo yabimenye nyuma y’uko bibaye.

Amafoto yagaragajwe n’ubushinjacyaha yerekana ibikomere Bongolan yagize yafashwe ku itariki ya 26 Nzeri 2016 i Los Angeles, nyamara Diddy ngo yari muri New York City hagati ya tariki ya 24 na 29 Nzeri uwo mwaka.

Ni ubwa kabiri itsinda ry’abunganira Diddy risabye ko urubanza rusubikwa, nyuma y’uko ku wa 30 Gicurasi 2025, baburanye bashinja ubushinjacyaha kugerageza kubaza ibibazo biremereye bidakwiriye mugihe cy’ijoro ry’igisasu cyaturikiye mu modoka ya Kid Cudi. Umucamanza Arun Subramanian yahise ahagarika icyo kibazo, avuga ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku rubanza.

Abanyamategeko ba Diddy barimo guhangana n’ibi birego bivuga ko byose ari ibihimbano, bagashimangira ko niba Diddy yaragize uruhare mu bikorwa nk’ibyo, atari kujya kubikora ubwe ahubwo yari gukoresha undi muntu.

Diddy yatawe muri yombi ku ya 16 Nzeri 2024 muri Hoteli ya Park Hyatt i Manhattan, ahita ajyanwa muri gereza ya Metropolitan iri Brooklyn. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku ya 5 Gicurasi 2025, aho abatangabuhamya barenga 15 barimo Cassie Ventura, Kid Cudi, Mia, Bryana Bongolan n’abandi bamaze gutanga ubuhamya.

P. Diddy yasabye ko urubanza rwe rwahagarikwa burundu

P. P. Diddy yavuze ko ubuhamya burimo gutangwa ari ibinyoma