Omah Lay yatanze ubutumwa bukomeye ku bafana be

Omah Lay yatanze ubutumwa bukomeye ku bafana be

 Aug 26, 2025 - 12:24

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Omah Lay, yongeye kugaragaza uruhare rwe mu gufasha urubyiruko n’abafana be mu buzima bwa buri munsi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Abinyujije kuri story ya Instagram, Omah Lay yasangije abafana be ubutumwa bwuzuye inama n’ubushishozi, aho yabasabye kwiga gukunda ubuzima bwabo no kwiyitaho, gushakisha ukuri kurusha ibihuha, ndetse no kwirinda gucengerwa n’ibitekerezo by’abantu bishingikiriza ku madini bakavuga ibidakwiye.

Uyu muhanzi yavuze ko hari abantu b’abanyamadini bakunda guca intege abandi no kubabuza kubaho mu buryo bwisanzuye, aho yabise “abapfapfa”.

Ubutumwa bwa Omah Lay bwakiriwe n’abafana be benshi nk’uburyo bwo kubibutsa agaciro k’ukuri, urukundo ku buzima bwabo no kutagirwaho ingaruka n’imyumvire ibangamiye iterambere ryabo.

Omah Lay akunzwe cyane muri Afurika no hanze yayo kubera indirimbo ze zifite amagambo akora ku mitima, ndetse n’ubutumwa akunze gutanga buganisha ku buzima bwiza no kwihesha agaciro.

Omah Lay yakebuye abafana be