Nyuma yo kwihimura kwa Mali, Amerika yisubiyeho

Nyuma yo kwihimura kwa Mali, Amerika yisubiyeho

 Oct 28, 2025 - 10:01

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje icyemezo cyo kuvanaho amafaranga yasabwaga ku baturage ba Mali bashaka gusaba viza z’ubucuruzi cyangwa iz’ubukerarugendo muri icyo gihugu.

Mbere y’iki cyemezo, abaturuka muri Mali basabwaga gutanga ingwate igera ku madorari ibihumbi 15 igihe basaba viza.

Uru rugero rwari rwashyizweho nk’igipimo cyo kurwanya abantu bajya muri Amerika ntibagaruke, ariko rwateje impaka nyuma y’uko Mali nayo ifashe icyemezo cyo kwishyura Amerika mu buryo nk’ubwo, ishyiraho ingwate zisa n’izo ku baturage ba Amerika bashaka gusura icyo gihugu.

Nyuma y’ukwo guhimana muri diplomasi, Amerika yahisemo gukuraho iryo tegeko kuri Mali, nk’uko byatangajwe n'ababishinzwe.

Icyakora, ibihugu byinshi bya Afurika biracyari munsi y’iyo gahunda ikomeje guteza impaka, birimo Tanzania, Gambia, Malawi na Zambia, aho abashaka viza bagomba gutanga ingwate ziri hagati y'amadorari ibihumbi bitanu 10, cyangwa 15 bitewe n’uko ushinzwe usuzuma dosiye yabigennye.

Kugeza ubu, icyemezo cya Amerika cyo korohereza Mali cyakuruye ibitekerezo byinshi mu banyapolitiki n’abasesenguzi, bamwe bakibona nk’icyerekana ugushaka kubaka umubano mushya na Afurika, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwo kwirinda intambara ya diplomasi yari gutiza umurindi urwikekwe hagati ya Amerika n’ibihugu bya Afurika.

Hari n’abakomeje kwibaza impamvu Perezida Donald Trump yahisemo gukemura ikibazo cya Mali mu mahoro, aho gukomeza umutwe nk’uko yabigenje mu gihe cy’intambara y’ubukungu hagati ya Amerika na China.

Mali yari yihimuye ku cyamezo cya Amerika

Amerika yisubiyeho ku cyemezo yari yafatiye abaturage b'ibihugu birimo Malu