Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Rebecca Cheptegei, yapfiriye mu bitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital I Eldoret muri Kenya aho yari ari kwivuriza nyuma yo gutwikwa n’umukunzi we Dickson Ndiema bituma 80% by’umubiri we bishya.
Rebecca Cheptegei yitabye Imana nyuma y'iminsi mike ari mu bitaro
Uyu mukobwa uzwiho kwiruka intera ndende yitabye Imana muri iki gitondo ku ya 5 Nzeri 2024 nyuma y’uko ingingo ze z’umubiri zananiwe gukora mu gihe abaganga bageragezaga gutabara ubuzima bwe.
Cheptegei w’imyaka 33, yitabiriye marato y’abagore mu mikino Olempike yabereye I Paris uyu mwaka mbere y’uko atwikwa n’umukunzi we, aho yarangije ku mwanya wa 44.