Nyuma y'iminsi 14 Nyampinga w'Ubuyapani yasubije ikamba

Nyuma y'iminsi 14 Nyampinga w'Ubuyapani yasubije ikamba

 Feb 6, 2024 - 11:19

Karolina Shiino wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Ubuyapani mu mpaka z'urudaca, nyuma y'ibyumweru bibiri yarisubije bitewe no kugirana umubano wihariye n'umugabo wubatse urugo.

Karolina Shiino Umuyapanikazi ufite inkomoko mu gihugu cya Ukraine wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Ubuyapani ku wa 22 Mutarama 2024 mu mpaka z'urudaca, yarangije gusubiza iryo kamba, nyuma y'uko bigaragaye ko afitanye umubano n'umugabo wubatse urugo.

Ikinyamakuru cyo mu Buyapani cyitwa Shukan Bunshun nicyo cyabanje gusohora inkuru yabaye akasamutwe bavuga ko uyu wabaye Nyampinga afite umugabo bafitanye umubano wihariye, ikindi kandi ko uwo mugabo afite urugo.

Karolina Shiino wari Miss w'Ubuyapani yasubije ikamba 

Abategura amarushanwa ya Nyampinga mu Buyapani, mu Cyumweru cyashize bavuze ko batari baziko uyu mugabo afite umugore, ibyashimangiraga ibyo Shiino yari yavuze.

Icyakora, kuri uyu wa Mbere, bavuze ko nyuma yo kumenya ko uyu mugabo yubatse, ari amakosa ndetse basaba imbabazi abafana bavuga ko habayemo amakosa mu bateguye iryo rushanwa.

Ku bw'ibyo, Miss Shiino yahise ajya mu ruhame atangaza ko atanze ikamba rya Nyampinga w'Ubuyapani, ndetse avuga ko asaba imbabazi abantu bari bamugiye inyuma bamushyikira. Icyakora, Shiino w'imyaka 26 azagumana izina rya Nyampinga kugera igihe hazatorerwa undi. 

Karolina Shiino ufite inkomoko muri Ukraine yasubije ikamba rya Nyampinga w'Ubuyapani