Mu ruhererekane rw’ubutumwa Gen. Muhoozi Kaninerugaba akomeje kunyuza ku rubuga rwa X, ari kugaragaza ko yakunze Beyoncé uruzira uburyarya ariko birangira Jay-Z amumutwaye.
Ubwo yotswaga igitutu n’abakoresha uru rubuga rwa X bamubaza niba atari gusuzuguza umugore we, yisobanuye avuga ko Umugore we Charlotte ari we mugore wa mbere mwiza ku Isi ariko Beyonce agakurikira.
Ibi byose yatangiye kubivugaho mu cyumweru gishize, aho yanditse ubutumwa avuga ko Jay-Z akwiye kwishyikiriza Leta ya Uganda agasaba imbabazi ku bwo kurongora umugore we Beyoncé.
Yagize ati “Jay-z agomba kwishyikiriza Uganda agasaba imbabazi ku bwo kurongora umugore wanjye, Beyonce.”
Kuri ubu yongeye yandika ubundi butumwa abwira Jay-Z ko adakwiye gukomeza kwihisha inyuma ya Leta ya Amerika, ahubwo akwiye kuza muri Uganda bagahura bagakemura icyo kibazo. Ibi byose byatumye abantu bamuha urw’amenyo, gusa we akavuga ko Jay-Z nta nka yigeze aha Beyoncé.
Uyu mugabo kandi yigeze kuvugisha benshi ubwo yavugaga ko Kayumba Darina agomba kumwitaba, nyuma akaza kongera kwadukira na Ayra Starr.
Gen. Muhoozi Kainerugaba yasabye Jay-Z kuza gusaba imbabazi ku bwo kurongora umugore we
Jay-Z arasabwa na kwitaba Gen. Muhoozi Kainerugaba muri Uganda
