Nyuma ya Kendrick Lamar abafana ba Chris Brown bakamejeje

Nyuma ya Kendrick Lamar abafana ba Chris Brown bakamejeje

 Feb 12, 2025 - 12:30

Mu gihe abafana bamwe bakomeje kuvuga ibigwi Kendrick Lamar bamushimira igitaramo yakoze muri 2025 Super Bowl Half Time Show, abandi batangiye gutanga igitekerezo cy’umuhanzi bifuza kuzabona muri ibyo birori umwaka utaha.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter ubu ruzwi nka X, abafana bagiye basunika basabira Chris Brown kubona amahirwe yo gutaramira muri Super Bowl 2026.

Umwe yagize ati:"Nkeneye Chris Brown ko azaririmba muri Super Bowl Halftime Show 2026. Ni cyo gihe."

Undi ati: "Jay-Z afite akazi kamwe ubu ko gushyira Chris Brown muri Super Bowl 2026." Undi yongeyeho ati: "Niba Chris Brown ataririmbye muri Super Bowl itaha, bizaba ari ikibazo!"

Nubwo uyu muhanzi yiganje muri R&B ndetse no mu njyana ya pop mu myaka hafi makumyabiri ishize, ariko Brown ntarahabwa amahirwe yo gutaramira muri Super Bowl Halftime Show, nka kimwe mu cyubahiro gihebuje kifuzwa n’abahanzi benshi muri Amerika.

Umuziki wa Breezy wagiye uhura n’ibisotaza, benshi bemeza ko yagiye yimwa amahirwe nkaya kubera amateka ye y’ahashize ndetse n’ibibazo byinshi yagiye ahura nabyo.