Nubwo amaze imyaka 16 yitabye Imana, Michael Jackson aracyahigika abahanzi bakomeye

Nubwo amaze imyaka 16 yitabye Imana, Michael Jackson aracyahigika abahanzi bakomeye

 Aug 21, 2025 - 13:12

Umwami wa Pop, Michael Jackson, akomeje kugaragaza ubudahangarwa mu ruhando rw’imyidagaduro n’ubwo hashize imyaka myinshi yitabye Imana, nyuma y'uko ari we muhanzi winjije amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi.

Ni nyuma y'uko byagaragaye ko mu mwaka wa 2024 yinjije amafaranga agera kuri miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 867 mu mafaranga y’u Rwanda, bikamugira umuhanzi winjije amafaranga menshi kurusha n'ibyamamare byose bikiriho ku isi.

Ibi byagaragaje ko umurage wa Michael Jackson utigeze uzima, ahubwo ukomeza kwigarurira imitima ya benshi ku isi no gukomeza kumugira umwe mu bahanzi bakomeye kandi bazahora bibukwa mu mateka y’umuziki w’isi.

Michael Jackson yaje ku mwanya wa mbere ahigitse ibyamamare nka Taylor Swift winjije miliyoni 400 z'amadorari abikesheje ibitaramo bye bizenguruka isi yise "Eras Tour, umukinnyi wa filime, Dwayne Johnson winjije miliyoni 88 z'amadorari, Tom Cruise winjije miliyoni 25 z'amadorari, ndetse n'umukinnyi wa filime mugenzi we ukomoka mu Buhinde, Shah Rukh Khan winjije miliyoni 20 z'amadorari.

Michael Jackson akomeje kwandika amateka n'ubwo amaze igihe yitabye Imana 

Taylor Swift ni we muhanzi wa kabiri winjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2024