Nick Cannon ari gusaba ubufasha

Nick Cannon ari gusaba ubufasha

 Nov 29, 2024 - 21:57

Umunyarwenya wo muri Amerika, Nick Cannon, ari gusaba ubufasha abantu nyuma y’uko amaze iminsi azahajwe n’uburwayi bwo mu mutwe, kuri ubu akaba akomeje guhangana n’ingaruka zabwo.

Nick Cannon yahishuye ko mu mezi ashize yazahajwe bikomeye n’uburwayi bwo mu mutwe, kuri ubu akaba ari mu rugendo rwo gushaka uko yagenda akira neza binyuze mu kugenda aganiriza abantu ibintu byose yanyuzemo ubwo bwari bumugeze habi.

Uyu munyarwenya yahishuye ko yakomeje kugenda abihisha abantu kenshi, ariko kuri ubu akaba yiyemeje kuzagenda abiganiriza abantu akantu ku kandi umunsi ku wundi, akabifatanya no kujya ajya kwipimisha kenshi ngo arebe uko ahagaze.

Nick Cannon ku nshuro ya mbere yakomoje kuri ubu burwayi bwe mu kiganiro kinyura ku muyoboro wa YouTube ‘Counsel Culture Podcast’ tariki 08 Ugushyingo 2024, nyuma y’uko byemejwe n’umuganga w’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, Dr. Cheyenne Bryant.

Icyakora icyo gihe nta byinshi yigeze abitangazaho, gusa kuri iyi nshuro akaba yabwiye abantu ko akeneye ubufasha bwabo, asaba ko abantu kumuba hafi.