Hashize iminsi uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka Energy, Yari wowe, Urakunzwe, Iyo utegereza n'izindi, atavugwa mu bikorwa by'umuziki nk'uko mu myaka ibiri ishize yavugwaga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byateraga abakunzi be kwibaza ibintu yaba ahugiyemo bituma atabaha indirimbo nk'uko bisanzwe cyangwa se nawe akaba yarawuhagaritse burundu.
Iby'umuziki wa Igor byatangiye kugenda gake kuva ubwo amasezerano ye yasinye mu 2018 muri Kina Music arangiye mu 2023 akiyemeza gutangira kwirwanaho.
Kuva yava muri Kina Music umuziki we watangiye kugenda biguru ntege, abantu batangira kugira ngo ni ikibazo cyo kutagira 'management', kuko kuva icyo gihe aheruka indirimbo 'Kabiri' yakoranye na Fireman muri Kanama 2022, ubu imyaka ibiri igiye gushira.
Gusa ku ruhande rwa Igor we avuga ko atigeze ahagarika umuziki kuko n'ubundi ibikorwa arimo bifite aho bihuriye cyane n'umuziki.
Nyuma y'uko Igor asezeye muri Kina Music, yahise atangira kwigisha umuziki ku ishuri rya Nyundo ari naho nawe yize umuziki, aba ari byo ashyiramo imbaraga cyane aba aretse kongera gukora indi ndirimbo.
Icyakora avuga ko ubu hari indirimbo ageze kure atunganya ndetse mu minsi mike arayishyira hanze yongere ashimishe abakunzi be.
