Nge na Bebe Cool nitwe tugomba guhindura umuziki wa Uganda-Azawi

Nge na Bebe Cool nitwe tugomba guhindura umuziki wa Uganda-Azawi

 May 2, 2024 - 18:46

Umuhanzikazi Azawi wo muri Uganda, yagaragaje ikibazo cy'ingutu kiri mu muziki w'iki gihugu, yemeza ko byanga bikunze ari we na Bebe Cool bafite ubushobozi bwo kugikemura.

Priscilla Zawedde uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya Azawi, yagaragaje ko mu muziki wa Uganda ikibazo gihari, ari uko abahanzi bari kugasongero nta nzozi ngari bafite kandi bakaba batinya no gufata ibyemezo, bityo iyi mitekerereze, ikaba ari yo ibasubiza hasi muri Afurika nubwo baba bafite impano.

Kuri Azawi, agaragaza ko nubu babishatse bahita batera imbere mu ruganda rw'imyidagaduro, gusa ngo ikibazo ni abantu batinya gufata imyanzuro, akajya kure akanerekana ko 90% by'abahanzi nta ntego nini bafite, ibyo bikagaragarira mu mashusho y'indirimbo bakora, uburyo bamamaza n'ibindi.

Umuhanzi Azawi abona ari we uzahindura umuziki wa Uganda

Mu kiganiro Azawi yagiranye n'igitangazamakuru, yavuze ko muri Uganda abahanzi babiri bafite n'urufunguzo rwo guhindura umuziki wa Uganda, ari we na Bebe Cool gusa nawe akamugiraho ikibazo kubera ko arimo gusaza.

Ati " kugira ngo dufate Ibihugu nka Afurika y'Epfo, Nigeria n'ibindi, dukeneye abantu batekereza kure atari abareba inyungu za hafi. Nkange urugero, mfata miliyoni 100 si ntekereze kubaka inzu nkayashora mu muziki. Undi muntu wabikora ni Bebe Cool gusa nawe ari gusaza akeneye kubungabunga ibyo yagezeho kubera ko igihe cye kiri kugenda.

Yunzemo ko ushobora kubona abahanzi muri Uganda bumva ko kuzuza Freedom City arizo nzozi zabo bakumva ibyo bihagije, nyamara abandi bahanzi batari abo muri Uganda bashaka kuzuza O2 Arena i London. Akemeza ko bakeneye amafaranga ariko nanone bagomba kubona umusaruro.

Bebe Cool abonwa mubazahindura umuziki wa Uganda