Mu gihe byaba impamo byaba bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze umwaka, aho mbere uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yari yaciye inyuma Bruna ndetse akanamusaba imbabazi ku mugaragaro. Muri icyo gihe, Biancardi yari atwite umwana wabo wa mbere.
Nyuma yo kumusaba imbabazi, bombi bariyunze barasubirana, ndetse bahita batangaza ko banitegura kwibaruka undi mwana, gusa izi nkuru zishobora kongera gusubiza ibintu i rudubi.
Neymar bivugwa ko yaba yaraciye inyuma umugore ku nshuro ya kabiri
Nk’uko ikinyamakuru Leo Dias kibivuga, Neymar aherutse kwitabira ibirori by’isabukuru ya mushiki we, byari byitabiriwe n’abakobwa bagera kuri 20, ari na bwo kuva uwo munsi, ibihuha byo guca umugore we byahise bitangira gusakara.
Biravugwa ko Biancardi yashyikirijwe amashusho yerekana Neymar akikijwe n’abagore, bituma hazamuka umwuka mubi hagati yabo.
Neymar bwa mbere yari yaciye inyuma umugore we atwite, gusa aza kumusaba imbabazi
Se wa Neymar yagerageje kumukingira ikibaba agerageza kubwira Bruna ko umuhungu we atazamuhemukira, icyakora kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari icyo byatanze.
