Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Nandy yasobanuye ko impeta yatakaye ubwo bari kumwe n’umugabo we, bityo bikaba byaramuhumurije kuko iyo aba ari wenyine byari kumuteranya n’umugabo we.
Yagize ati:“Impeta yatakaye turi kumwe na Bill Nass. Iyo iba yaratakaye ndi njyenyine byari kuba ikibazo gikomeye mu rugo.”
Uyu muhanzikazi yashimangiye ko nubwo impeta yabuze, urukundo hagati ye n’umugabo we rukomeye, ndetse ahamya ko impeta ari ikimenyetso cy’urukundo ariko atari yo shingiro cy’imibanire yabo.
Nandy yongeyeho ko yashyizeho igihembo cya miliyoni 10 z’amashilingi ya Tanzania ku muntu wese uzabasha kuyimugarurira. Yemeza ko iryo shimwe rigamije gushimira uwagira umutima wo kuyimusubiza kuko ifite agaciro gakomeye kuri we nk’urwibutso rw’urukundo n’ubudasa bw’umunsi w’ubukwe bwe.
Nandy yahumurije abakunzi be bari bahangayikishijwe no kuba yarataye impeta
Nandy yashyizeho igihembo cya miliyoni 10 z'ama-shilling ya Tanzania ku muntu uzatora impeta ye
