Ni mu gihe TikTok ndetse n'ikigo cya ByteDance cy'iyifite mu nshingano, kimwe n'abayishyiraho ibihangano ndetse n'abayikoresha muri rusange, bavuga ko iri tegeko ari ukurenga ku buryo bukabije ku Itegeko Nshinga ritanga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Urukiko rw'ikirenga rwari rwatanze itegeko ko TikTok igomba kuba yagurishijwe ku bandi bantu batari Abashinwa, bitarenze tariki 19 z'uku kwezi, bitari ibyo igahambirizwa.
Ni mu gihe TikTok yari ifite amahitamo abiri, kugurishwa ikava mu maboko y'u Bushinwa, cyangwa igafunga imiryangouri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urubanza rwo kumva icyo urukiko rubivugaho riteganyijwe uyu munsi.
