Mukuru wa Jose Chameleone yitabye Imana

Mukuru wa Jose Chameleone yitabye Imana

 Mar 30, 2024 - 08:43

Humphrey Mayanja umuvandimwe wa Jose Chameleone n'abandi nka Pallaso yitabye Imana kuri uyu wa 30 Werurwe 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, nibwo inkuru y'akababaro mu banyamuziki yasesekaye, ubwo byamenyekanaga ko Humphrey Mayanja mukuru w'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda ko yitabye Imana.

Aya ni amakuru Jose Chameleone yasangije abakunzi be bo mu ruganda rw'imyidagaduro muri Uganda n'abandi bo muri Afurika abamenyesha urupfu rwa mukuru we mu muryango w'Aba-Mayanja.

Uretse Jose Chameleone, Humphrey Mayanja yari abereye umuvandimwe abandi bahanzi barimo Pallaso na Weasel Manizo. Uyu mugabo, akaba yitabye Imana yishwe na kanseri aho yaguye muri Uganda.

Mu mwaka washize, nibwo Humphrey uburwayi bwamukomeranye ajya kwivuza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ariko binaniranye aza kurwarira muri Uganda. Icyo gihe ari muri Amerika, akaba yari arwariye hamwe na Jose Chameleone nawe wari umerewe nabi arwaye umwijima.

Humphrey Mayanja umuvandimwe wa Jose Chameleone yitabye Imana