Kuva Miss Naomie n'umukunzi we Micheal Tesfay basezerana imbere y'amategeko, nta yindi nkuru yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga uretse ubukwe bwabo, dore ko Miss Naomie nawe atahwemaga kwereka abantu aho imyiteguro igeze.
Muri iyo minsi nibwo ikinyamakuru kimwe cyandikira hano mu Rwanda cyanditse inkuru icumumbuye igaragaza amafoto y'inzu Miss Naomie n'umugabo we Michael Tesfay bazahita bajya guturamo nyuma y'ubukwe.
Muri iyo nkuru kandi, bavuzemo Akarere iyi nzu iherereyemo icyakora birinda kuvuga agace yubatsemo (ni ukuvuga akagali n'umudugudu).
Ubwo iyi nkuru yajyaga hanze, benshi ku mbuga nkoranyambaga barabirwanyije bavuga ko ibi ari ukwinjira mu buzima bwite bw'umuntu, ariko kandi bamwe bakabishyigikira bavuga ko nta kidasanzwe bakoze kuko Miss Naomie ari icyamamare nk'abandi bose.
Ubwo ubukwe bwari burangiye, Miss Naomie yaje kubona iyi nkuru iramubabaza ndetse agaragaza ko nta bunyamwuga burimo.
Ati "Tuvugishije ukuri ubu ni ubunyamwuga buke. Ubu ni ubusazi."
Icyakora nyuma yo kunenga imikorere y'iki gitangazamakuru mu gutangaza iyi nkuru, baje guhita bayisiba.
