Miss Hannah Karema yutse inabi abamubajije kuri Eddy Kenzo

Miss Hannah Karema yutse inabi abamubajije kuri Eddy Kenzo

 Apr 21, 2024 - 18:33

Nyampinga wa Uganda Hannah Karema yakoresheje imvugo ikakaye imbere y'itangazamakuru ubwo yari abajijwe ibyerekeye ku mubano wihariye hagati ye na Eddy Kenzo.

Hannah Karema Nyampinga wa Uganda mu 2024, ubwo yari imbere y'itangazamakuru i Kampala, yagendeye kure ibibazo yabajijwe byarekeye ku muhanzi Eddy Kenzo n'umubano bafitanye ndetse n'ubufasha yaba yaramuhaye ubwo yari mu marushanwa ya Nyampinga w'Isi 2024.

Mu minsi yashize, mu bitangazamakuru byo muri Uganda hakwirakwiye amakuru yavugaga ko Eddy Kenzo yagize uruhare runini mu gutegura uko Hannah azagaruka muri Uganda ubwo yari avuye mu Buhinde muri Miss World cyane cyane ibijyanye n'ingendo.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yamuteguriye imodoka zihenze zo mu bwoko bwa Cadillac Escalade V zamuvanye  ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Entebbe International Airport. Nyamara ubwo Hannah yabazwaga ibyerekeye Eddy Kenzo, yabiciye ku ruhande yanga kugira icyo abivugaho ahubwo asubiza mu mvugo ikarishye.

Ati " Mwagakwiye gufata ibyo bibazo byose mukabimushyira. Kubera iki mushaka ko nsubiza ibibazo bimwe? Si nari nabona mu mubaza ibyo bibazo. Uko bigaragara, mushaka gutangiza intambara zitari ngombwa." 

Miss Karema, yunzemo ko Eddy Kenzo ari umwe mu nshuti z'abahanzi afite muri Uganda, bityo ko nta cyihariye kibirimo. Ku ruhande rwa Eddy Kenzo, mu minsi yashize, yahakanye iby'amakuru y'urukundo avugwa hagati yabo, ndetse ahakana ibyo kuba yaramuteguriye imodoka zamukuye ku kibuga cy'indege, agaragaza ko nawe ubwe yabyikorera.

Miss Hannah Karema yanze gusubiza ibibazo byarekeye Eddy Kenzo