Mu kwezi gushize kwa Kanama nibwo muri Nigeria hatowe Nyampinga uzambara iri kamba kugeza mu mwaka wa 2025.
Ni amarushanwa yavuzwe cyane bitewe n'umukobwa witwa Chidimma Vanessa wafashe icyemezo cyo kwikura mu irushanwa bitewe n'uko yatotezwaga n'abantu bavuga ko adakwiye kwitabira aya marushanwa kandi ari umunyamahanga.
Byavugwaga ko uyu mukobwa nta nkomoko afite muri Africa y'Epfo kuko Papa we akomoka muri Nigeria naho Mama we akaba akomoka muri Mozambique.
Ibi byatumye uyu mukobwa afata umwanzuro wo gusezera muri aya marushanwa ku bw'umutekano we n'umuryango we.
Icyakora ibi byatumye abona andi mahirwe kuko nyuma y'ibyo yakorewe, ubuyobozi butegura irushanwa rya 'Miss Universe' muri Nigeria bwahise bumusaba ko yaza guhatana muri iri rushanwa.
Chidimma Vanessa yaje kubyemera ndetse biza kurangira ari we wegukanye iri kamba.
Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru muri Nigeria, yavuze ko impamvu abantu bakekaga ko atari umunya-Afrika y'Epfo kubera izina rye.
Yavuze ko kuba abantu baramwamaganiye kure kandi yarahavukiye, akahakurira ndetse akahaba imyaka 23 yose, ari ibintu byamukomerekeje cyane, ndetse nta n'undi yakwifuriza ko byabaho.
Ati "Abanya-Afrika y'Epfo bumvaga ko ntari uwaho byuzuye kubera izina ryange. Ni ibintu bibi nanyuzemo kandi nta n'undi nabyifuriza kuko hariya nahabaye imyaka 23."
Ubwo yabazwaga ku byavuzwe ko mama we yaba yaribye ubwenegihugu bwo muri Afrika y'Epfo kandi akomoka muri Mozambique, Chidimma yavuze ko nta ashobora kubitangazaho.
Icyakora avuga ko we icyo azi ari uko yavukiye muri Afrika y'Epfo kandi aracyari uwaho ndetse atewe ishema ryo kuba ari n'Umunya-Nigeria.