Minisitiri Phiona yeretse ababyeyi umukunzi we Eddy Kenzo

Minisitiri Phiona yeretse ababyeyi umukunzi we Eddy Kenzo

 Jun 29, 2024 - 12:27

Minisitiri w'Ingufu n'Umutungo Kamere muri Uganda, Phiona Nyamutooro, yajyanye mu rugo umukunzi we Eddy Kenzo ngo amwereke ababyeyi nk'umugabo yifuza ko bazabana akaramata.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, nibwo Minisitiri Phiona Nyamutooro yeretse ababyeyi be Eddy Kenzo nk'umukunzi yifuza ko  yamubera umugabo mu gihe asigaje ku Isi.

Amakuru yo kwerekanwa kwa Eddy Kenzo, yatangajwe bwa mbere n'umunyamakuru w'imyidagaduro wo muri Uganda Josephat Sseguya wavuze ko ibyo byabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Mu butumwa bwa Sseguye ku rukuta rwa Facebook, yavuze ko ibyo byabereye mu rugo iwabo kwa Phiona mu gace ka Buziga, icyakora akemeza ko byakozwe mu ibanga rikomeye.

Phiona Nyamutooro yeretse ababyeyi umukunzi we Eddy Kenzo 

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, nibwo Eddy Kenzo na Phiona batangiye kugaragara mu ruhame, ndetse bidateye kabiri uyu muhanzi yemeza ko bafitanye umwana.

Eddy Kenzo akaba agiye gushyingiranwa na Nyamutooro, nyuma y'uko mu 2019 yari yatandukanye n'umugore we wa mbere Rema Namakula bafite n'umwana w'umukobwa bise Maya Musuuza.