Miley Cyrus yagejejwe mu nkiko kubera indirimbo ya Bruno Mars

Miley Cyrus yagejejwe mu nkiko kubera indirimbo ya Bruno Mars

 Sep 17, 2024 - 18:58

Umuhanzikazi Miley Cyrus rurageretse mu nkiko n'ikigo cyitwa Tempo Music Investments kimushinja gukopera indirimbo ya Bruno Mars "When I Was Your Man" ubwo yakoraga indirimbo ye yise "Flowers".

Miley Cyrus arashinjwa ibirego bijyanye no kutubahiriza copyright nyuma yo gukopera indirimbo ya Bruno Mars mu gutunganya indirimbo ye “Flowers” yanatsindiye igihembo cya Grammy.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, ikigo cya Tempo Music Investments gifite imigabane kuri iyo ndirimbo ya Mars kivuga ko iyo ndirimbo ya Miley Cyrus yakoze mu 2023 isa cyane n’indirimbo ya Mars yitwa “When I Was Your Man” yakoze mu 2012.

Icyo kigo kivuga ko, injyana, n’amanota y’iyo ndirimbo “Flowers” byakuwe nkana mu ndirimbo ya Bruno Mars.

N’ubwo Bruno Mars atigeze atangazwa nk’urega muri icyo kirego, abahagarariye Bruno Mars na Miley Cyrus kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga bari bataragira icyo baganira n’itangazamakuru kiri icyo kibazo.