Menya iherezo ry'umurambo wa Juvénal Habyarimana

Menya iherezo ry'umurambo wa Juvénal Habyarimana

 Apr 8, 2025 - 10:59

Uwahoze ari Perezida wa Zaire, Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa za Banga ni umwe mu bantu bari inshuti magara ya Juvénal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda. Nyuma y’ihanurwa ry’indege ye tariki 6 Mata 1994, umurambo wa Habyarimana wahungishirijwe muri Zaïre, Mobutu abanza kuwubika mu nzu ye i Gbadolite, mbere y'uko utwikwa ku ya 6 Gicurasi 1997.

Uwahoze ari Perezida wa Zaire, Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa za Banga ni umwe mu bantu bari inshuti magara ya Juvénal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda. Nyuma y’ihanurwa ry’indege ye tariki 6 Mata 1994, umurambo wa Habyarimana yawuhungishirije muri Zaïre.

Mu 1997 ubwo Mobuto ubwo yabonaga ko asumbirijwe n’ingabo za Laurent Desiré Kabila, Mobutu yafashe icyemezo cyo gutwika umurambo wa Habyarimana, yirinda ko ko wagwa mu maboko y’aba basirikare ba Laurent Kabila.

Mobutu kandi yari yarasezeranyije umuryango wa Habyarimana ko umurambo we uzashyingurwa neza kandi bigakorwa mu cyubahiro.

Mobutu yarahiriye gushyingura Juvénal Habyarima kandi abigeraho

Nyuma yo kubona ko aba basirikare basatira Gbadolite, Mobutu yafashe icyemezo cy’uko umurambo wa Habyarimana wimurirwa i Kinshasa ahagombaga kubera imihango yo kumusezeraho mu cyubahiro.

Mu gihe hari hategerejwe ko hafatwa icyemezo cy’uburyo umurambo wa Habyarimana ukwiriye gushyingurwa, wamaze iminsi itatu ubitse ahashyirwa imizigo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kinshasa.

Nyuma byaje kwanzurwa ko ugombwa gutwikwa. Kuko atari ibintu byari bimenyerewe muri iki gihugu, ubutegetsi bwa Mobutu bwifashishije Abahinde babaga muri iki gihugu.

Mobutu yifashishije Abahinde ngo batwike umurambo wa Juvénal Habyarima 

Ku wa 16 Gicurasi 1997 nibwo umurambo wa Habyarimana watwitswe ku busabe bwa Mobutu. Muri uku kwezi ni nabwo Mobutu yafashe indege imukura i Kinshasa imujyana i Gbadolite, aho yavuye agana muri Togo maze akahava ahungira muri Maroc yaje no kugwa.