Megan Thee Stallion yongeye gutsinda Tory Lanez icy'umutwe

Megan Thee Stallion yongeye gutsinda Tory Lanez icy'umutwe

 Jan 10, 2025 - 11:49

Nyuma y'iminsi Tory Lanez yifuza ko yafungurwa akaburana ari hanze ku byaha ashinjwa byo kurasa umuraperikazi Megan Thee Stallion, urukiko rwamuteye utwatsi kugera muri 2029, rushingiye ku mpungenge Megan yarugaragarije.

Umucamanza yemeje icyemezo cy’imyaka itanu kibuza Tory Lanez kwegera Megan Thee Stallion.

Ibyo ni nyuma y’uko Megan yatanze ubuhamya abinyujije mu buryo bw’amashusho mu gihe cy'iburanisha ku cyemezo cyo kumushyira kure ya Lanez, agaragaza ko afite ubwoba ndetse yibaza uko byagenda Tory aramutse avuye muri gereza.

Megan yabwiye urukiko ati:"Ndumva ashobora kongera kundasa, kandi kuri iyi nshuro sinabirokoka."

Ni muri urwo rwego umucamanza yategetse ko Tory Lanez atazemererwa gufungurwa by'agateganyo kugeza muri Nzeri 2029, n’ubwo yifuzaga kuba afunguwe.

Ni mu gihe icyemezo cyatanzwe n'umucamanza Bloom kumubuza kuba hagiya Megan cyo kizamara imyaka itanu, kugeza ku ya 9 Mutarama 2030.