Meddy yasubije abahora bavuga ko yabatengushye akajya kuririmba 'gospel'

Meddy yasubije abahora bavuga ko yabatengushye akajya kuririmba 'gospel'

 Jul 26, 2024 - 06:22

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamenyekanye mu muziki Nyarwanda nka Meddy, ni umwe bakunzwe na benshi mu ndirimbo z'isi (Secular), gusa nyuma aza kwakira agakiza abitera umugongo atangira kuririmba 'gospel'. Ni ibintu bitakiriwe neza n'abantu benshi ndetse bamwe batangira kuvuga ko yabahombeye gusa we avuga ko abireba akisekera.

Ntawashidikanya ko mu bahanzi Nyarwanda bose baririmba indirimbo za Secular, Meddy ari we wagize abakunzi bamukunda by'ukuri bikarenga gukunda umuziki we ahubwo bakanamukundira n'imico n'imyitwarire ye.

Uwashaka kubihakana twahita tumusubiza inyuma mu myaka ya 2008 kuzamura, mu ndirimbo nk'akaramata, amayobera igipimo n'izindi nyinshi abantu bamukunzemo kakahava.

Muri iyi myaka Meddy ni we wakoraga ibintu kugeza ubu bitagikorwa n'undi muhanzi, aho uyu mugabo yakoraga igitaramo urukundo abantu babaga bamufitiye rugatuma abakobwa barira bagahogora, ndetse bamwe bakagwa igihumure bikaba ngombwa ko babajyana kwa muganga (ibizwi nko kurwara indege), aho bamwe bazanzamukaga ari uko aje akabakoraho gusa.

Mu ndirimbo ze z'urukundo ziririmbwe mu ijwi rituje, nizo zatumye birenga gukundwa mu Rwanda gusa ahubwo agera ku Isi yose, ibituma kuri ubu ari we muhanzi wa mbere Nyarwanda ufite indirimbo yarebwe n'abantu benshi kuri YouTube mu gihe gito cyane, aho indirimbo 'My Vow' kugeza ubu ariyo ifite agahigo ko kurebwa n'abasaga miliyoni mu gihe k'iminsi ibiri gusa.

Kugeza ubu kandi Meddy ni we muhanzi Nyarwanda ufite indirimbo 'Slowly' imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 100, ibimugira umwe mu bahanzi batatu bafite indirimbo zarebwe n'abantu 100 kuri YouTube muri Africa y'i Burasirazuba yose (Single). Kugeza ubu ibi byose nta wundi muhanzi Nyarwanda urabasha kubigeraho.

Gusa ibi byose Meddy nyuma y'uko ashyingiranywe n'umugore we Mimi, yaje kubirenza amaso abitera umugongo mu rugendo rwo kwakira agakiza yatangiye kuva 2016 kugeza ubwo mu 2022, ari bwo yeruye akavuga ko ibyo kuririmba indirimbo z'isi yabivuyemo.

Ni inkuru abantu batakiriye neza, ndetse kugeza n'ubu abamukunze mu myaka yo hambere ntibarabasha kwakira koko ko yagiye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho usanga bamwe bakimusaba kugaruka muri Secular gusa we akavuga ko umwanzuro yamaze kuwufata.

Ibi byatumye bamwe ku mbuga nkoranyambaga bamubwira ko yabatengushye abandi ntibatinye kuvuga ko yabahombeye.

Mu kiganiro yaraye agiranye n'abakunzi be kuri Instagram, Meddy yavuze ko ahora abona abantu bavuga ko bajyaga bafashwa n'amagambo meza yajyaga aririmba y'urukundo ariko birangira abatengushye, gusa we yabasubije ko nubwo bo yabafashaga ariko we ntacyo yamufashaga ari yo mpamvu yahisemo kubivamo.

Ati "Njya mbona abantu bavuga ngo 'Twajyaga dufashwa n'amagambo meza y'urukundo waririmbaga'..Ariko niba yarabafashaga, ngewe ntabwo yamfashaga."

Meddy kandi avuga ko akunda kubona abavuga ko yabahombeye akajya kuririmba 'gospel', gusa iyo abibonye arisekera gusa.

Kuri we avuga ko yaje gusanga urukundo bamwe bamukundaga rwarabaga rushingiye ku marangamutima gusa, ndetse akavuga ko aribyo bituma bamwe bikunda bakumva ko yakomeza kuririmba indirimbo z'isi kugira ngo abashimishe. Kuri we avuga ko umuntu wamukundaga by'ukuri akiririmba Secular, yanamukunda aririmba na gospel habaye hatajemo ikintu cyo kwikunda.

Yakomeje avuga ko kuri ubu atagishishikajwe na 'Views' kuko yasanze n'ubundi abantu bagushyira hejuru n'ubundi ari bo bongera bakagushyira hasi, ariko Imana yo ikaba atari ko ikora.

Avuga ko yabayeho mu buzima bwo gushimisha abantu ariko nyuma aza gusanga abo bamubwiraga ko bamukunda, mu gihe atari ahari nibo batangiye kumuvuga nabi.

Meddy aherutse gutangaza ko afite gahunda yo kuzatuma ibihumbi by'abantu hirya no hino ku Isi bamenya Imana bakemera kwakira agakiza.

Kuva yatangaza ko yatangiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo Grateful na Niyo ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro.