Maua Sama arifuza kubyara

Maua Sama arifuza kubyara

 Sep 24, 2024 - 18:49

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania, Maua Sama yatangaje ko yifuza cyane kubyara, ndetse ko Imana imubabariye yazamuha gutwita abana b'impanga.

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania, Maua Sama, yatangaje ko yifuza kuba umubyeyi, binyuze mu butumwa yashyize kuri Instagram. Muri ubwo butumwa, Maua yanditse ati: “Ndashaka umwana, Imana izampe impanga,” ibintu byagaragaje ko yifuza kugira umuryango.

Ni mu gihe Maua Sama atararongorwa ku mugaragaro, icyakora bikaba bizwi ko amaze igihe mu rukundo rukomeye bweruye na Mack Mwinshaha.

Ni ubutumwa kandi bwasamiwe hejuru n’abafana be, bahise bamwifuriza muri izo nzozi ze zo kuba umubyeyi.

Maua Sama amaze igihe kinini yishimira intsinzi ye ikomeye yagize mu muziki, gusa ubu birasa nkaho yiteguye kubyishimira n’umuryango we yifuza gutangira, aho gukomeza kuryoherwa wenyine.