Madonna yahishuye uko yasogongeye ku rupfu

Madonna yahishuye uko yasogongeye ku rupfu

 Mar 7, 2024 - 11:02

Umuhanzikazi Madonna yabwiye abafana be ko mu 2023 ubwo yari muri koma, yahuje amaso n'urupfu, ndetse atangaza ijambo yavuganye n'Imana ubwo yabonaga Isi iri kumusiga.

Mu gitaramo uyu muhanzikazi Madonna ufatwa nk'umwamikazi wa Pop yakoreye muri Kia Forum i California hafi ya Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku wa Mbere w'iki Cyumweru, yatangaje ko muri Kamena 2023 ubwo yari muri koma, ubuzima yabonaga bumucika agenda yegereye urupfu.

Modanna yabwiye abakunzi be aho mu gitaramo ko yamaze iminsi ine muri koma atazi ikiri kujya imbere. Yahamije ko ubwo yakangukaga, yavuze ati "Oya.Oya.Oya." Yasobanuriye abafana be ko yumvishe amagambo, aho ahamya ko ayo yari avuye ku Mana, hanyuma asubiza oya.

Madonna yatangaje uko yarungurutse ku rupfu

Ati " Ubwo nakangukaga, ijambo rya mbere navuze ryari Oya. Ndizere ko ari Imana yarimo imvugusha. Numvishe ijwi rigira riti ' Ese urashaka kuza kubana natwe? Urifuza kuza kubana nange? Ese ushaka kuza muri buno buryo? Nahise mvuga ati ' Oya. Oya. Oya."

Kuri Madonna yahamije ko igihe ibyo byabaga, yumvaga atari bugaruka mu buzima, ariko ngo nyuma gato yaje kugarukana imbaraga. Yemeza ko byari ibintu bitangaje cyane, ndetse mu minsi yashize, ubwo yavugaga kuburwayi bwe, yatangaje ko habayeho ibitangaza by'Imana, naho ubundi ngo byari byarangiye.

Madonna yavuze ko ubwo yari muri koma Imana yamuvugishije