Madonna abona Papa Leo XIV nk'umucunguzi w'abatuye muri Gaza

Madonna abona Papa Leo XIV nk'umucunguzi w'abatuye muri Gaza

 Aug 14, 2025 - 13:43

Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madonna abinyujije kuri Instagram ye yasabye umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV gusura abaturage bari mu buzima bubi muri Gaza.

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Madonna, yasabye Papa mushya, Leo wa XIV, gusura agace ka Gaza no kugeza “umucyo we” ku bana baho mbere y’uko bitinda.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Madonna yavuze ko Papa ari we wenyine udashobora kubuzwa kwinjira muri Gaza. Yibukije kandi ko mu kwezi kwa Nyakanga, Papa mushya yari yongeye gusaba ko imirwano ihagarara muri Gaza, nyuma y’uko abantu batatu bari bihishe mu rusengero Gatolika rwo mu mujyi wa Gaza bicwa mu gitero cy’indege cya Israel.

Ibyo bibaye mu gihe Ubwongereza, Ubumwe bw’u Burayi, Ositaraliya, Kanada na Ubuyapani byasohoye itangazo rivuga ko inzara ikomeje kwibasira abaturage ba Gaza mu maso y’isi yose, bisaba ko hafatwa ingamba zihutirwa zo kuyihagarika.

Ku rundi ruhande, Israel yakomeje guhakana ko hari inzara muri Gaza, ishinja inzego za ONU kutabasha kugeza inkunga ku baturage bakeneye ubufasha, nubwo iri ku mipaka.

ONU yo ivuga ko umubare w’inkunga zinjira muri Gaza ukiri muto cyane ugereranyije n’ibikenewe by’ibanze, bigatuma ubuzima bw’abaturage bukomeza kuba mu kaga.

Madonna yasabye Papa Leo XIV gusura Gaza