M23 Vs FARDC: Inkuru za rubaba zigezweho ku rugamba

M23 Vs FARDC: Inkuru za rubaba zigezweho ku rugamba

 Feb 5, 2024 - 17:12

M23 ikomeje kuraswaho bikomeye, ari nako yongeye gutabariza abaturage batuye i Mweso| Perezida Tshisekedi yateye uw'inyuma ubusabe bwa USA bwo kugirana ibiganiro na M23| Abarundi bohereje indi batayo ku rugamba na M23| Abatuye Goma barimo guhinda umushyitsi.

Intambara ntituza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y'ingabo z'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe witwaje intwaro wa M23. Kuri uyu wa Mbere, indege ya Leta yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yarashe ibirindiro bya M23 i Mweso ku musozi wa Bushanga.

Ibi nibyo byatumye umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka atangaza ko ibitero by'ingabo za FARDC n'abandi bafatanya biri kwibasira abasivire ndetse arenzaho ko guhera ejo agace ka Mweso gakomeje kwibasirwa cyane. Icyakora nubwo avuga ko abaturage bari kwibasirwa cyane, ahamya ko M23 ikomeje kurwana ku baturage.

Mu gihe ku rugamba rwabuze gica, ikinyamakuru cy'i Kinshasa kitwa Congo Nouveau cyiratangaza ko umuhate wa Leta ya Amerika isaba Perezida Tshisekedi kumvikana na M23, ibyo atari kubikozwa, kuko yemeza ko M23 iterwa inkunga n'u Rwanda, ndetse akemeza ko igisirikare cyarwo ari cyo barwana. 

Ku rundi hande, ingabo z'u Burundi zifatanya na Leta DR-Congo kurwanya M23, biremezwa ko zohereje iyindi batayo ku rugamba. Ibi bibaye mu gihe amakuru amaze iminsi avuga ko iki gihugu kiri gutakaza ingabo nyinshi, dore ko M23 nayo ikunze kwerekana abasirikare iba yafashe igatangaza ko ari ab'u Burundi, mu gihe bemeza ko abandi baba babishe. 

Abaturage batuye mu mugi wa Goma mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru muri DR-Congo, bafite impunge nyinshi nyuma y'uko M23 ifunze imihanda yerekezaga muri uwo mugi. Abasesenguzi mu by'intambara muri aka Karere, baremeza ko M23 ishaka kugota Goma burundu ku buryo nta kintu cyihinjira, bakazafata uyu mugi batarwanye.