Amakuru mashya aramutse hagati ya M23 na FARDC

Amakuru mashya aramutse hagati ya M23 na FARDC

 Feb 4, 2024 - 09:10

Magingo aya amakuru aturuka mu burasirazuba bwa DR-Congo mu mirwano ihuje ingabo z'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe wa M23, ni uko uyu mutwe watanze gasopo ikomeye ku ngabo za Tanzania, ari nako bitangazwa ko wigaruriye imidugudu myinshi i Masisi.

Kuri uyu wa 03 Gashyantare 2024, nibwo umutwe wa M23 wasohoye itangazo ryihanangiriza ingabo za Tanzania ziri mu butumwa bw'umuryango wa SADC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya M23 biciye mu ntambara.

Kuri M23, ihamya ko izi ngabo ziri gukoresha intwaro ziremereye zirasa abaturage uyu mutwe urwana uvuga ko ari bo urengera. Bavuga ko izi ngabo nizidahagarika ibi bikorwa, barazambura izo ntwaro ndetse n'abazikoresha bagafatwa mpiri.

Ku rundi ruhande, biremezwa ko imirwano yahuje impande zombi kuri uyu wa Gatandatu muri Teritwari ya Masisi, yasize M23 igenzura umuhanda munini wa Gama-Minova nk'uko amakuru aturuka ku mbuga y'urugamba abihamya.

Uretse uyu muhanda wa Goma-Minova byemezwa ko wafashwe, andi makuru aremeza ko imidugudu irimo: Kirotshe, Shasha, Kihindo, Kituva, Bukobati na Nyamubigwa bigenzurwa na M23. Kugera kuri ubu, Leta ya DR-Congo ivuga ko izatuza ari uko isenye burundu uyu mutwe.