Lil G abona Hip Hop yarataye umwimerere

Lil G abona Hip Hop yarataye umwimerere

 May 4, 2026 - 18:43

Umuhanzi Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G, yatangaje ko injyana ya Hip-Hop mu Rwanda itakiri ku rwego rwiza nk’uko byahoze mbere, ashingiye ku buryo sosiyete itarayakira ku kigero kimwe.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na tereviziyo Rwanda, aho yagaragaje ko nubwo hari abahanzi bagikomeje gushyiramo imbaraga, iterambere ry’iyi njyana rigenda risubira inyuma ugereranyije n’imyaka yashize.

Lil G yavuze ko mu bahanzi bake bagaragaza guhozaho muri Hip-Hop harimo Riderman na Buldog, ariko ko bidahagije kugira ngo iyi njyana igume ku rwego yari iriho.

Yagize ati: “Hip-Hop ntabwo iratera imbere cyane. Yigeze gutera imbere ariko ubu ntabwo imeze nk’uko yari imeze mbere, usibye wenda nka Riderman na Buldog bagikomeje guhozaho.”

Uyu muhanzi asanga imwe mu mpamvu nyamukuru iri gutuma Hip-Hop igenda biguruntege mu iterambere ari uko sosiyete nyarwanda itarayifataho umwanzuro uhamye. Asobanura ko hari abayumva neza bakayikunda, mu gihe abandi bakiyibona nk’injyana itabafitiye akamaro cyangwa itaboroheye kuyumva.

Ibi ngo bituma habaho icyuho mu bafana n’abashoramari, bikagira ingaruka ku iterambere ry’iyi njyana muri rusange.

Lil G agaragaza ko hakenewe impinduka mu mikorere y’abahanzi n’abari mu ruganda rwa muzika muri rusange, cyane cyane abari muri Hip-Hop, hibandwa ku guhindura imyitwarire, kongera disipuline no gutanga ubutumwa bufite ireme bushobora kugera ku bantu benshi.

Ati: “Hakenewe guhindura imyitwarire y’ukuntu ibintu bikorwa, hakenewe gutanga icyizere ku bafana. Umuntu utanga akazi iyo abonye abakunda Hip-Hop ari bake, birumvikana ko akazi kabura. Hakenewe guhindura uburyo bw’imikorere, uburyo mesaje itangwamo ndetse n'ikinyabupfura.”

Agaragaza kandi ko Hip-Hop ihanganye n’izindi njyana zigezweho, cyane cyane izibyinitse kandi zoroshye kumvwa, bikaba bituma kuyibonera isoko biba bigoye.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien