Polisi ya Atlanta yashinje umuraperi Lil Baby kuba inkomoko y’ibitero by’agatsiko byahitanye abasore babiri mu mpeshyi ishize.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare, polisi ya Atalanta yatangaje ko hafashwe abantu barindwi bakekwaho urupfu rw’abo bitabiye Imana bafite imyaka 13, Jakody Davis na Lamon Freeman.
Nk’uko Majoro Ralph Woolfolk abitangaza, ngo ibyo bitero byatewe n’intambara y’agatsiko yatangiye nyuma y’irasa ryabereye ahafatirwa amashusho y’indirimbo ya Lil Baby muri Gicurasi umwaka ushize, aho n’abantu batatu bakomerekeye.
Woolfolk yavuze ko uyu muraperi yinjiye mu gace kagenzurwa n’agatsiko bahanganye, ibyo bikaba byarateje akaduruvayo.
Woolfolk ati: “Ibikorwa by’ubugwari by’umuraperi wa Atlanta wafashe icyemezo cyo kwinjira mu gace k’agatsiko, ahantu yari azi ko atagomba kuba.”
Amakuru avuga ko iyicwa ry’aba b’asore ryakozwe mu rwego rwo kwihorera, nyuma bivugwa ko uwahoze ahanganye na Lil Baby muri gereza ari we wagabye icyo gitero.
Woolfolk yongeyeho ati: “Iri tsinda rizakora ubudacogora kugira ngo ubiryozwe.”
