George Williams yatawe muri yombi mu mwaka wa 1970 afite imyaka 20 gusa, akekwaho icyaha cy’ubwicanyi. Icyo gihe, inzego z’umutekano zasobanuye ko adashoboye kwitaba urukiko kubera ibibazo byo mu mutwe. Nyamara aho kumushyikiriza ubuvuzi cyangwa ngo atangire kunyura mu nzira y’ubutabera, yoherejwe muri gereza maze azimiramo mu buryo bwuje akarengane.
Mu rugendo rw’imyaka 50 yamaze afunzwe, nta rubanza na rumwe rwigeze ruburanishwa. Imyaka 42 muri iyo yose yayimaze ataragezwa no mu rukiko, nta numwe umubajije uko yiyumva. Byari nk’aho yibagiranye burundu mu mateka y’igihugu.
Urubanza rwe ruherutse kurangira, aho umucamanza Sonya Wint-Blair yategetse Leta kwishyura Williams miliyoni 42 z’amadolari nk’indishyi ku burenganzira bwe bwahonyowe, ndetse n’andi miliyoni 78 z’amadolari nk’indishyi z’umubabaro n’iyicarubozo yahuye na ryo mu myaka yose yamaze mu buroko.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu, barimo abari baratangiye urugamba rwo gusaba ko Williams arekurwa, bavuze ko iyi ari intsinzi ivanze n’agahinda.
Bagize bati:“Ni intsinzi y’amarira. Nta kiguzi na kimwe gishobora gusubiza imyaka 50 yamaze adafite ubwisanzure, ubusore bwe cyangwa umutuzo wo mu mutima.”
Iyi nkuru yatumye abantu benshi bagaruka ku bibazo bikigaragara muri sisitemu y’ubutabera ya Jamaica, aho usanga hari abantu bafungwa igihe kirekire nta rubanza, ndetse bikibutsa abatuye isi yose agaciro ko kurengera uburenganzira bwa muntu mu gihe cyose, no kubahiriza amahame y’ubutabera.
George Williams yafunzwe imyaka 50 mu buryo bunyuranyije n'amategeko
