Kwizihiza Saint Valentin muri ibi bihugu urafungwa

Kwizihiza Saint Valentin muri ibi bihugu urafungwa

 Feb 14, 2024 - 09:28

Mu gihe ku wa 14 Gashyantare buri mwaka Ibihugu byinshi byo mu Isi byizihiza umunsi wa 'Saint Valentin' cyangwa se umunsi w'abakundana, hari Ibihugu iyo wizihije uyu munsi ushyirwa mu gihome bitewe n'impamvu zinturanye.

Guhera mu mwaka wa 496 Ibihugu byo mu burengerazuba bw'Isi nibwo byarangiye kwizihiza umunsi wiswe uw'abakundana (Saint Valantin) waturutse ku mupadiri w'Umuromani witwaga Valentin, waciwe umutwe kubera gushyingira ababaga bakundanye kandi mu mategeko ya Roma bitari byemewe.

Mu kinyejana cya Gatatu nyuma ya Yezu, nibwo Umwami w'Abami wa Roma Claudius II yaciye iteka ko nta mugabo uzongera gushaka umugore, kubera ko ngo abagabo bari bafite abagore batari abarwanyi beza ku rugamba.

Padiri Valentin, ntiyigeze akozwa iby'iryo tegeko, atangira kurirengaho agasezeranya ababaga bashaka kubana, ariko akabikora mu ibanga rikomeye. Kera kabaye yarafashwe arafungwa akatirwa urwo gupfa, anyongwa ku wa 14 Gashyantare. 

Amakuru avuga ko ubwo yari igiye kunyongwa, yandikiye amagambo umukobwa wamwitagaho ubwo yari afunzwe, agira ati "Urukundo rwa Valantin wawe."

Nubwo uyu munsi wizihizwa cyane mu bihugu byiganjemo ibituyemo abakristu Gatolika, ariko hari n'ibindi byizihiza uyu munsi. Ku rundi ruhande, nubwo Ibihugu byinshi mu Isi biwizihiza, hari ibindi bitawukozwa.

Ibitizihiza uyu munsi, ibyinshi bivuga ko waturutse mu burengerazuba bw'Isi, bagahera aho bawamagana. Ibindi byiganjemo ibya aba-Islam bo bavuga ko uwo ari umunsi w'Abakristu bo mu idini ryabo batawugira.

Impamvu ya Gatatu ituma uyu munsi utuzihizwa, Leta zimwe zagiye zitangaza ko uyu munsi utuma urubyiruko rwinshi rwishora mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina no mu yindi mico bita ko itari myiza, harimo kunywa inzoga nyinshi.

Ku bw'ibyo, dore Ibihugu 10 bitizihiza umunsi w'abakundana (Saint Valentin):

1. Uzbekistan

2. Iran

3. Malaysia

 4. Indonesia

5. Saudi Arabia

6. Pakistan

7. India

8. Russia

9.Turkmenistan

10. Thailand