Ubushakashatsi bwagakorewe muri kaminuza ya Wisconsin-Madison na Pennsylvania, bwagaragaje ko n’ubwo usanga kwivugisha bifatwa nk’uburwayi cyangwa se guta umutwe, ariko burya bifite n’akamaro mu buzima bwa muntu.
1.Kwivugisha byongera akanyabugabo
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ashobora kwivugisha mu rwego rwo kwitera akanyabugabo mu gihe abona agiye gutsindwa n’ikintu runaka. Uzakunda kumva abantu bagera aho rukomeye bakivugisha amagambo abatera imbaraga. Urugero: Wabikora, wabishobora, hasigaye igihe gito, birashoboka n’andi.
2. Bigufasha kwibuka
Kwivugisha bishobora kugufasha kwibuka aho washyize ikintu wabuze. Iyo ufite mu mutwe ishusho y’icyo uri gushaka ugakomeza kugisubiramo inshuro nyinshi bishobora kugufasha kwibuka neza aho waba wagishyize.
3. Kwivugisha bikongerera ikizere
Ubushakashatsi bugaragaza ko, uko umuntu akomeza kumva ijwi rye yibwira amagambo meza, bituma umuntu yiyumva nk’umunyembaraga akumva yahangana n’ibibazo byose akabasha kubinyuramo yemye, byose biturutse kuri ya magambo wakomeje kwibwira agutera imbaraga, ukumva ko nta kidashoboka.
4. Kwivugisha bituma ufata mu mutwe
Ibi akenshi bikunze kuba ku banyeshuri cyangwa se n’undi wese witegura gukora ikizamini, aho uzasanga umunyeshuri asubiramo ibintu inshuro nyinshi arimo kubyibwira (Yivugisha) kugira ngo abifate vuba cyangwa se arebe ko yabifashe. Ubu ni bumwe mu buryo bukoreshwa n’abarimu b’inshuke n’ababyeyi, aho usanga basaba abanyeshuri gusubiramo inshuro nyinshi ibyo babigishije kugira ngo babifate vuba cyangwa se umwana atibagirwa ibyo umubyeyi yamutumye.
Nubwo impuguke mu buzima zigira abantu inama yo kujya bagerageza kwivugisha, ariko kandi na none bakabibutsa ko iyo ubikoze wiyaturiraho cyangwa se wibwira amagambo mabi, bishobora kukugiraho ingaruka mbi ku bwonko.