#Kwibuka31: Itegeko rihana uwapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi

#Kwibuka31: Itegeko rihana uwapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi

 Apr 9, 2025 - 13:15

Dore icyo itegeko rivuga ku ngingo yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse n'ibihano bihanishwa umuntu wagaragayeho ibyo bikorwa.

Mu mvugo dukoresha umunsi ku munsi usanga hari abakoresha amagambo arimo guhakana ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, rimwe na rimwe ugasanga bamwe bagonanye n’amategeko rimwe na rimwe bitewe no kudasobanukirwa.

Ni ryari umuntu apfobya Jenoside?

Itegeko numero 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ryerekeranye n’icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu ngingo yaryo ya gatanu rivuga ko:

Umuntu wese ukorera igikorwa kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, ugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguye, uyu muntu aba akoze icyaha cyo guhakana Jenoside.

Iyo uwo muntu ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibi bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500,000 Rwf, ariko atarenze miliyoni 1 Rwf.

Ingingo ya gatandatu y’iri tegeko ivuga ko:

Umuntu ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake imyitwarire igamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside, uyu muntu aba akoze icyaha cyo gupfobya Jenoside.