Mu kinyejana cya 20, mu Isi yose habaye ibikorwa bya kinyamaswa ku kiremwamuntu harimo intambara, Jenoside n'ibindi biteye ubwoba.
Mu 2024 Abanyarwanda n'Isi bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyi ni imwe muri Jenoside zihariye cyane mu zindi zose zirimo iyakorewe Abayahudi, Abanya-Armenia, iyaba-Nama n'Aba-Herero ndetse n'izindi.
Nubwo Jenoside zose ziba zifite ibyo zihuriyeho, ariko hari n'ibindi ziba zitandukaniyeho, ari yo mpamvu tugiye kureba ibyihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994:
1. Yakozwe mu gihe gito ihitana benshi
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yakozwe mu gihe cy'iminsi 100 ihitana abarenga miliyoni. Ni mu gihe izindi zamaraga imyaka irenze umwe. Nka Jenoside yakorewe Aba-Nama n'Aba-Herero yahereye mu 1904-1908.
2. Yakozwe n'Abanyagihugu
Muri Jenoside zose zabayeho, Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda ubwabo nibo bicanye. Ni mu gihe mu bindi bihugu, abanyamahanga ari bo bicaga inzirakarengane.
Nka Jenoside yakorewe Abayahudi yakozwe n'Abanazi b'Abadage, iyakorewe Abanya-Armenia yakozwe n'Abanyaturukiya, iyaba Nama yakozwe n'Abadage.
3.Ubwicanyi ndengakamere
Abatutsi bishwe mu buryo burenze agashinyaguro, dore ko impinja zasekurwaga, ababyeyi bagaterwa ibisongo mu myanya myibarukiro ndetse n'ibindi. Nko mu zindi Jenoside, abicwaga bashyirwaga mu nkambi, bakaraswa ndetse bakanicishwa inzara.
4. Hakoreshejwe intwaro gakondo
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abicwaga bicishwaga ubuhiri, amafuni, imipanga, bakajugunywa mu byobo ari bazima n'ibindi. Mu zindi Jenoside, bapakirwaga mu nzu bakoherezamo ibyuka byica; aho ni nka Jenoside yakorewe Abayahudi.
5. Abishwe n'abishe bari bahuje isano
Mu 1994 hari abicwaga n'abantu bari bafitanye isano rya hafi. Umubyeyi yicaga umwana, umwana akica umubyeyi, umugabo akica umugore. Uretse n'ibyo kandi, bari bahuje umuco, ururimi, imyemerere n'ibindi.
6. Ingeri zose zishoye muri Jenoside
Haba abakuru, abato, abasaza n'abakecuru bose bishoye mu kwica Abatutsi. Abana bari hagati y'imyaka 10-16, baherekezaga ababyeyi babo mu bikorwa by'ubwicanyi. Nko muri Jenoside yakorewe Abayahudi, hari umutwe wihariye wari ushinzwe kwica Abayahudi, ntabwo ari buri mudage wese weguye intwaro ngo age kwica Abayahudi.
