Mu igihe Abanyarwanda n'Isi bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, buri tariki ifite amateka yihariye mu gihe cy'amezi atatu Jenoside yamaze ikorwa. Dore ibyaranze itariki ya 08 Mata 1994.
Niyo mpamvu buri tariki yose muri icyo gihe cy'amezi atatu, tuzajya tugaruka ku bihe by'ingenzi byayiranze.
Dore ibyaranze tariki ya 09 Mata 1994:
-kuri iyi tariki nibwo hatangiye igikorwa cya gisirikare (operation) bise Amaryllis cyakozwe na Jenerali Henri Poncet cyo guhungisha Abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda (Basubira iwabo).
-Interahamwe n'abasirikare ba Leta ya Habyarimana bishe Abatutsi bagera kuri 500 bari bahungiye kuri Paruwasi Gotolika i Gikondo.
-Ingabo za LON zabonye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi biganjemo abana.
- Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murindi, Nyamirama, (Kabare) mu Karere ka Koyonza barishwe.
- Abasirikare ba Leta ya Habayarimana batwitse Abatutsi bari bahungiye muri Nyakabanda II munsi ya Baoba.
- Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gotolika ya Kabuye bose barapfuye.
- Hagati ya tariki ya 9, 10, 11/1994, Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi barishwe.
-Interahamwe zishe Abatutsi i Nyagatare I (Mu karere ka Nyagatare).
-Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo, guhera tariki ya 09 kugera kuri tariki ya 12 Mata 1994. Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 barishwe.
-Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya Gatolika ya Nyundo no mu nkengero zayo. Kuri ubu ni mu Karere ka Rubavu.
-Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri materinite ya Nyundo i Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
"Twibuke Twiyubaka."
