Kugira imiterere myiza byatumye yikuramo imbavu zose

Kugira imiterere myiza byatumye yikuramo imbavu zose

 Aug 22, 2025 - 20:45

Umunyamideli wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Emily James arimo kuvugisha benshi nyuma yo gufata umwanzuro utangaje wo gukurwamo imbavu kugira ngo agire imiterere myiza yifuzaga.

Abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera inkuru y’umukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Emily James, uzwi nk’umunyamideli, nyuma yo gutangaza ko yakozweho ubuvuzi budasanzwe bwo gukurwamo imbavu zose.

Emily yavuze ko yakuwemo imbavu esheshatu, eshatu ku ruhande rumwe n’eshatu ku rundi, kugira ngo agire imiterere myiza.

Yemeje ko ari we wa mbere ku isi ukoze ubwo buvuzi, ari na byo byatangije impaka nyinshi n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu benshi bamunenze cyane, bavuga ko ibyo yakoze bishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima, by’umwihariko ku bakobwa n’abagore bifuza guhindura imibiri yabo kugira ngo bagire imiterere myiza.

Icyo gikorwa cyamutwaye ibihumbi 17 by’amadolari ya Amerika ni ukuvuga arenga miliyoni 20 mu manyarwanda.

Icyakora nubwo yibasiwe n’abatari bake, Emily yahagaze ku byo yakoze, ashimangira ko umubiri ari uwe kandi afite uburenganzira bwo kuwugenzura uko ashaka.

Yongeye no gutangaza ko ateganya gukoresha izo mbavu mu gukora imwe mu mitako y'agaciro.

Iyi nkuru ikomeje gutera impaka ku isi yose, cyane cyane ku birebana n’ibipimo by’ubwiza, uburyo abantu babona imibiri yabo, n’intambwe bamwe biteguye gutera ngo bagere ku ishusho y’umubiri bifuza kugira.

Kugira imiterere myiza byatumye yikuramo imbavu zose